Abanyamuziki Ben Serugo na Mbanza Chance bamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka ‘Ben&Chance’, batangaje ko bashyize ku isoko Album yabo nshya bitiriye indirimbo yabo ‘Zaburi yanjye’ yatumye bakorera ibitaramo bikomeye muri Australia, igihugu kinini ku mugabane wa Oceania.
Ben na Chance bavuze ko ikorwa ry’iyi Album iriho indirimbo 11, ryaranzwe n’ubwitange, umuhate wa buri umwe, gusenga, kwizera, ndetse no kwihangana kwagejeje ku bihangano biteze ko bizomora imitima y’ibihumbi by’abantu mu bihe bitanduikanye.
Ni Album kandi bavuga ko bagezeho bitewe na buri wese wumvise intumbero yabo mu muziki, kandi bashimira n’abandi babasengeye, kugeza ku bashyushyarugamba, abari bashinzwe amajwi, amashusho n’abandi batumye uyu mushinga wa Album ushoboka.
Bati “Uyu mushinga wabaye urugendo rwo kwizera, ubwitange, n’ishyaka, kandi ntibyari gushoboka hatabayeho itsinda ritangaje twakoranye.”
“Turashimira byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu kuzana iyerekwa mu buzima bwacu, abaduteze amatwi, inkunga n'amasengesho bikomeza…”
Bavuze ko indirimbo zigize iyi Album zasohotse, uretse indirimbo ‘Tamu’ izasohoka ku wa Kane w’icyumweru kiri imbere. Bati “Iyi ndirimbo ifite umwanya wihariye mu mitima yacu, kandi ntidushobora gutegereza ko muzayumva.”
Album yabo bise 'Zaburi Yanjye' iriho indirimbo nka 'Tamu' izasohoka ku wa Kane, 'Abagenzi', 'Kiganjani', 'Zaburi yanjye', 'Panapo Upendo', 'Twaramugabiwe', 'Munda y'ingumba', 'Itegure Urahetse', 'Sinzigera Nguhana', 'Nzengurutse n'Ibimenyetso' ndetse na 'Ni njyewe Ubivuze' bakoranye na Aime Frank.
Album yabo bayitiriye indirimbo yabo ‘Zaburi Yanjye’ yamamaye cyane ahanini biturutse ku butumwa buyigize. Iyi ndirimbo iri hanze kuva ku wa 26 Mutarama 2024, aho imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 3.5.
Ni indirimbo yatanzweho ibitekerezo birenga ibihumbi 2.6, ndetse ubwo bayishyira hanze bagaragaje ko banafite uruhererekane rw’ibitaramo bakoreye mu Mijyi itandukanye muri Australia.
Ku wa 13 Ukwakira 2024, bataramiye mu Mujyi wa Brisbane, ku wa 20 Ukwakira 2024 bataramira mu Mujyi wa Sydnedy, ni mu gihe ku wa 26 Ukwakira bataramiye mu Mujyi wa Wodonga.
Ben na Chance ni itsinda rigizwe n'umugabo n'umugore, Serugo Ben na Mbanza Chance, bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Batangiye gukorana mu mwaka wa 2016, nyuma yo kumenyekana binyuze mu itsinda rya Alarm Ministries. Mu rugendo rwabo rw'umuziki, bamaze gusohora indirimbo nyinshi zakunzwe, nka "Yesu Arakora", "Amarira", "Impano y'Ubuzima", na "Mu nda y'Ingumba".
Ku wa 27 Mutarama 2025, bibarutse umwana wabo wa kane muri Canada. Mu mwaka wa 2024, bakoze ibitaramo muri Canada, aho bari batumiwe n'umuryango Heart of Worship in Action Foundation. Muri uwo mwaka kandi, basohoye indirimbo yitwa "Panapo Upendo" mu rurimi rw'Igiswahili.
Ben na Chance bakomeje kugira uruhare rukomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo, bagakora ibitaramo bitandukanye ndetse n'indirimbo zifasha benshi mu kwizera kwabo.
Ben
na Chance bashyize ku isoko Album yabo nshya bise ‘Zaburi Yanjye’ iriho
indirimbo 11
Ben
na Chance bavuze iko ikorwa ry’iyi Album ryaranzwe n’umuhate udasanzwe, no
gushima kuri Yesu Kristo bamenye
Ben
na Chance bagaragaza kwitirira Album yabo indirimbo ‘Zaburi Yanjye’ bishingiye
mu kuba iyi ndirimbo yarakunzwe, kandi bayitiriye ibitaramo bakoreye hirya no
hino
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ZABURI YANJYE’ IRI KURI ALBUM
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO BEN NA CHANCE BAKORANYE NA AIME FRANK
TANGA IGITECYEREZO